Ifi itetse mu isosi (Fish stew)

Ifi itetse mu isosi (Fish stew)

Fish Stew

Turakenera

*Ifi

*Igitunguru

*Tungurusumu na tangawizi 1

*Poiron

*Sereri

*Utuyiko 2 twa curry powder cg fish masala

*Inyanya ziseye

*Sauce tomate

*Umunyu na white pepper

Mumavuta aringaniye karanga  igitunguru poivron na sereri bimaze gufata irange ongeramo tangawizi  na tungurusumu  biseye ukarange ubundi ubone kongermo ibirungo by’ifu nabyo bishye neza.

Ongeramo sauce tomate mubitunguru bimaze gushya,nayo ishye neza,ubone kongeramo inyanya uzireke zibire

Bitewe nuko ushaka kurya ifi yawe,ushobora kuyishyiramo wayitunganyije ikiri mbisi cyangwa ukayishyiramo wayicishije mumavuta nkuko twabirebye haruguru.

Ifi imaze kugera mu isosi yayo yabize ifata iminota mike ikaba irahiye,ubundi muminota 5 ukayigabura.

Tags:
,
No Comments

Post A Comment