Impamvu 4 zituma utabasha kwizigama

Impamvu 4 zituma utabasha kwizigama

Kwizigama ni umuco mwiza ugufasha guteganyiriza ejo hazaza, bikazakurinda gusabiriza ndetse no gutungurwa n’ikibazo ukabura uko ugikemura.Kubo byananiye kwizigama hari impamvu zimwe nazimwe ziba zabiteye arizo zikurikira:

1.Guhora mumadeni.

Aha usanga buri gihe uhorana imyenda y’abantu wagujije bigatuma udakora imibare yawe neza kuko ukora ushaka kwishyura,wamara kwishyura ugasigara ntacyo ufite.

2.Guhora muminsi mikuru.

Iminsi mikuru yose aho iva ikagera uko yaba ingana kose itwara amafaranga rero iyo uhora muminsi mikuru ntagihe cyo kwizigama ugira kuko amafaranga aba asohoka atinjira.

3.Guhora uhaha ibidakenewe cyane.

Kugura ibintu ukeneye nibyiza ariko hari igihe ugura ibintu bidakenewe kuburyo bwihutirwa,byiza ni ukugura ikintu ubonako gikenewe koko.

4.Kutagira gahunda mumikoreshereze y’amafaranga.

Burya iyo wateguye ibintu uzakora bituma ubasha kumenya amafaranga uzakoresha ndetse ugashyiraho n’umurongo ntarengwa,bikaba bitandukanye n’igihe ukora ibintu ntagahunda kuko upfa kwishyura bityo bikakuganisha mumadeni.

No Comments

Post A Comment