Iyi ni inkuru y’impamo isomere

Iyi ni inkuru y’impamo isomere

KKuri uwo mugoroba narindi munzira ntaha,telefone irasona nditaba,”ati mama utuzanire isukali yashize”,nti yego.Ubwo narindi muri bus zimwe abantu bita zonda,cyangwa se yezu wabambwe!Ariko ni ubwo hari abantu bumva batazigendamo njye ndazikunda ariko nanone nicaye!uti kubera iki? urebye umubare w’abantu baba barimo ibyo wumva nabyo biba ari byinshi bigatuma uruhuka mumutwe!reka nkomeze inkuru nari ntagiye kubabwira ibyo muri zonda tuzabigarukaho! Ubwo navuye muri bus ngeze aho njya, njya kugura ya sukali bantumye,ubwo niko imvura yagwaga isakoshi mukaboko kamwe umutaka mukandi kaboko,ndinjiye isukali ndayiguze ,nibukako ntanimbuto zihari nigira hirya ndazigura ariko nzakubonako ngize imitwaro myinshi kandi mumvura kuburyo ibyo bafunyikiyemo byarikunyagirwa bigacika.Umudamu naguriraga ati ariko uyu mwana yari amanutse yagutwaza ati agiye hafi y’aho ugiye nawe,ubwo turajyanye ariko antwaje.

Ubwo navuye muri bus ngeze aho njya, njya kugura ya sukali bantumye,ubwo niko imvura yagwaga isakoshi mukaboko kamwe umutaka mukandi kaboko,ndinjiye isukali ndayiguze ,nibukako ntanimbuto zihari nigira hirya ndazigura ariko nzakubonako ngize imitwaro myinshi kandi mumvura kuburyo ibyo bafunyikiyemo byarikunyagirwa bigacika.Umudamu naguriraga ati ariko uyu mwana yari amanutse yagutwaza ati agiye hafi y’aho ugiye nawe,ubwo turajyanye ariko antwaje.

Ntaniminota itanu byafashe kugera aho uwo mwana yari agiye ,arahanyereka ati ariko reka nkugeze imbere gato,tugenda tuganira bisanzwe ati imvura yahereye kare igwa,kuva aho nari nturutse,eee nti ese uvuyehe?ati ubungubu maze iminsi ntakora nari naragiye iwacu ku ivuko guherekeza mushiki wanjye umwe narimfite yarapfuye.Ati niwe nagiraga tuvukana asize akana k’uruhinja k’amezi abiri ubu ngasigiye umugiraneza wemeye kugasigarana ngo akanderere nze nkomeze nkore mbone ayo kumutunga.

Yebabawe mbega agahinda.Ubwo yakomeje ambwira arinako tugenda tumanuka.Ariko ubona akomeye .Mbona muriwe harimo umutima wa kimuntu,umutima ufasha,umutima wita kubandi,ni ubwo bwose yari afite ibibazo bimuremereye.Nyuma naje kubaza umuntu umukoresha niba aribyo koko nawe arabinyemerera.

None uwo mwana w’uruhinja w’amezi abiri akeneye kubaho,akeneye kurya,akeneye kwambara,akeneye kwivuza,akeneye byinshi umwana akanera nk’uko twese tubizi.Hari impamvu yatumye mpura nawe narindimo kubitekerezaho nibaza icyakorwa ndavuga nti reka mbinyuze aha nibura buri wese m’ubushobozi bwe n’umutima mwiza,n’umutima ufasha agire icyo akorera uwo mwana ukeneye ubufasha.

Ubu uwo mwana ari i Gisenyi uzashaka kumusura yambwira tukajyana,nibura tukamwereka urukundo ,tugashyigikira n’uwo mubyeyi wemeye kumurera abisabwe na nyirarume.

Iyi ni inkuru y’impamo ugize icyo ushaka kumbaza wampamagara kuri 0788797305 cyangwa ukanyandikira kuri whtsapp.

Bahizi Umutesi Lydie

2 Comments
  • clarisse umubyeyi
    Posted at 15:23h, 11 June Reply

    Imana mu buntu bwayo igoboka uwo muziranenge. yo yakunze ko avuka akabaho niko imufitiye umugambi ukomeye.Ntakinanira Imana.Hamwe nayo byose birashoboka.
    Umunyarwanda yaravuze ngo ugira ineza ukayisanga imbere Nyirarume nahumure ntavunikira ubusa kuko iyo mw’ijuru irahari.natwe ababishoboye uko dushobojwe ni dutabare uyu muziranenge.duke twanjye twongeweho utwawe bibyara umugisha wo kuramira ubuzima.ntagire utinya rero dukorere uwo mugisha.murakoze

    • Lydie Bahizi
      Posted at 09:58h, 13 June Reply

      Murakoze cyane @Clarisse Umubyeyi

Post A Comment