Uhoraho ashimishwa n’umutima wicuza kandi uciye bugufi

Uhoraho ashimishwa n’umutima wicuza kandi uciye bugufi

“Ariko nibura nyagasani unyurwe n’umutima ubabaye kandi wicisha bugufi”

Mubuzima bwacu amaso duhora tuyahanze uhoraho haba mubyishimo ndetse no mugahinda kuko niwe mugenga wabyose.Imana yaturemye idukunze kuburyo burigihe ihora idutegeye amaboko nikenshi tuyisiga twumva twihagije ariko hari igihe kigera tukibuka ko ariyo ifite ijambo ryanyuma kubyo twibwira byose.

Nk’uko duhora dukosa ducumura uko twishakiye zampuhwe z’uhoraho ntizihinduka ntaho zijya iyo dutakambye dusaba imbabazi, Imana iratwumva kandi ikatugirira impuhwe.

“Kuko abakwiringira batazakorwa n’ikimwaro ,twiyemeje uyumunsi kugukurikira n’umutima wacu wose,kukubaha no gushakashaka uruhanga rwawe.Tuvane mukimwaro utwiteho,ukurikije impuhwe zawe n’ubuntu bwawe bw’igisagirane.Dukirishe ibikorwa byawe by’agatangaza,nyagasani maze uheshe izina ryawe ikuzo.”

Icyo dusabwa ni ukugirira icyizere nyagasani kandi tugaharanira kuva mubyaha dushaka gusa nawe.

(Daniyeli 3:39,40-43)

Tags:
,
No Comments

Post A Comment