UKO BAKORA PUMPKIN SOUP (ISUPU Y’IBIHAZA).

UKO BAKORA PUMPKIN SOUP (ISUPU Y’IBIHAZA).

Ibirungo bikenewe: (ku bantu 4-6)

  • Igihaza ¼
  • Igitunguru 1
  • Poiron 1
  • Tungurusumu 2
  • Butter 30gm
  • Bay leaf 1
  • Umufa w’inkoko 700ml
  • Umunyu
  • Socisson (sausage) 1
  • Fresh cream 3tbsp

Uko bikorwa:

  1. Tegura igihaza ugihate ugikatemo duto.
  2. Mu isafuriya uri butekeremo, karanga igitunguru, tungurusumu,na poiron byose wakasemo duto, ubundi wongeremo bya bihaza, ushyiremo umufa na bay leaf ubireke bibire.
  3. Nyuma y’umwanya ibihaza bihiye neza isupu isa nk’ifashe, bishyire muri blender cg passoire ufite ubisye binoge.
  4. Ku rundi ruhande wategura socisson ukazikata mu uduce duto, ukazumutsa ku ipanu, ukaza kuzinyanyagiza hajuru y’ isupu ugiye kugabura.
  5. Umaze kumva ko umunyu na black pepper bihagije, wakongeramo fresh cream cg se ukayihorera. Ukarura igishyushye ukanyanyagizaho twa poiron hejuru na socisson.

Turyoherwe!

 

Tags:
,
No Comments

Post A Comment