Uko bakora Salad dressings

Uko bakora Salad dressings

Kugirango imboga za salad zishye kandi ziryohe,hagomba kubaho dressing ariyo iha icyanga n`umuhumuro imboga.

TURAKENERA

  • ¾ by`ikirahuri cya plain greek yoghurt
  • Tungurusumu 1 isekuye cg ikirungo cy`ifu ya tungurusumu
  • Ikiyiko cya persile zisekuye cg ikirungo cy`ifu cya pesrsile
  • ¼ cy`igitunguru kiringaniye cg ikirungo cyifu y“igitunguru
  • Ibiyiko 2 bya poiron zisekuye
  • Ikiyiko cy`umunyu
  • ¼ cy`ikiyiko cya black pepper
  • Ibiyiko 2 bya Dijon mustard
  • ½ cy`umutobe w`indium

UKO BITEGURWA

  1. Teranyiriza hamwe ibirungo byose mu icupa cg se igikoresho gitunganije neza ubivangire hamwe byose, cg se ukoreshe blender ubisye kugeza binoze.
  2. Shyira muri frigot dressing yawe byibuze iminota 30 cg amasaha 2 mbere yo kuyigabura no kuyitekana na salad.

Turyoherwe!

Tags:
,
No Comments

Post A Comment