Uko tugomba kugenzereza abandi

Uko tugomba kugenzereza abandi

Iyo duteranye turi babiri cyangwa batatu inkuru zitandukanye aba ari nyinshi cyane,uteze amatwi neza buri muntu wese aba ari umwere aba ari umwana mwiza aba ari inyangamugayo.Ahubwo abo turimo kuvuga aribo bagaciye!ibi ni ibintu bikunze kubaho cyane mubuzima bwacu bwaburimunsi.
Reka dusubize amaso inyuma twibaze,niba turimo kunegura umuntu ngo ntajya aboneka muminsi mikuru y’umuryango,muminsi mikuru y’abantu biganye,mubirori by’abo bakorana nibura wafashe umwanya uramwegera uramubaza uti ni amahoro ese ko utajya ugaragara?ubu wowe wumvise bakuvuga batazi impamvu yatumye utaboneka ntanuwakwegereye ngo akubaze wowe byagushimisha?burimuntu n’ubuzima abayemo ,burimuntu n’urugo atahamo impamvu ziba zitandukanye.
Bitewe n’imibereho yacu itandukanye hari igihe umuntu afata icyemezo ntawe amenyesheje,ushobora kuba ubona ubuzima burikugenda bugana aho utifuza wareba neza ukavuga uti reka nkore iki ntangire ziriya ngaruka zishobora kungeraho zikazahaza abanjye ndetse n’abankikije .Ariko kwakundi tuvuga ibintu twahubutse ugasanga twihaye umuntu turikumuvuga ngo yishyize murwego rutari urwe,ngoyashatse nabi umugore aramushuka cyangwa se ngo umugabo ntacyo amumariye,nonese wowe urinde ufata imyanzuro kubibera mungo z’abandi?Ese niba wubatse urwawe rwo ni shyashya?ibintu byose biri kumurongo? Wowe uramutse umenyeko abantu bagutaramiraho bakuvuga byagushimisha?ese wowe imyanzuro yose ufata niko uyimenyesha abo muziranye bose?mbere yo kugira icyo uvuga banza utekereze akamaro bigirira uwo ugiye kubwira,tekereza ingaruka byagira kuwo ugiye kuvuga.Ese ujya umenyako ibyo tuvuga byerekana imiterere yacu?
Ikiremwamuntu dukunda ibintu byiza dukunda gushimwa ese wafashe umwanya ushimira umuntu wakureze kuva urimuto kuva ukuze,wafashe umwanya ushimira uwakubyaye niba ukimufite,wafashe umwanya ushimira uwaguhaye igishoro ngo ukore,ese wagiye gushimira uwaguhaye akazi/ese wagiye gushimira uwagushakiye akazi,ese washimiye umuntu witanze ngo ubukwe bwawe bugende neza?ese ujya ushimira umugabo/umugore wawe ko akubaniye neza?Ese ujya ushimira wamuntu wakuguriraga amandazi mwiga?ese ese ujya wibuka abantu bose bakugiriye neza ngo ubashimire ,wamuntu wakongererega amafaranga kuri minerval y’abana ujya umushimira,wawundi wakwishyuriye amafaranga ya visa,ya passport,y’itike igihe wari ufite urugendo ujya umwibuka ukamushimira,wawundi se ujya akoherereza ayo kugutunga uramwibuka uramushimira se?twese aho tuva tukagera dufite abantu bagiye badufasha kugera aho tugeze ubu abo bantu dukwiye kubasabira umugisha no kubashimira kuko biba bikwiye.
Cyangwa se twicara tubavuga ngo barakize bageze iyo bajya,ngo nubundi ni umukire yampaye kuyo yasaguye?Oya oya rwose iyo mitekerereze yagitindi ntiyakagombye kuranga uwariwe wese wagize Imana agahura n’umugiraneza umufasha.
Niba wifuza ko bagusura iwawe nawe fata umwanya usure inshuti n’abavandimwe,niba ushaka gukundwa nawe kunda,niba ushaka kubabarira nawe babarira,niba ushaka kuvugwa neza nawe vuga abandi neza,niba ushaka ko bakubanira neza nawe banira neza abandi. Ibyo mwifuzako abandi babagirira byose namwe mubibagirire .
Ngo “akebo kajya iwamugarura”.

No Comments

Post A Comment